Nkubito itikura iswa :

1.Ngango ya rugusha,
Ngarambe yo kulinda,
Nshumita bagwa,
Nkagongesha nitwaje ingabo yanjye Rugimbabigwi
Nishe umushi umushikazi arayidoda
Umwana ayigira ndende,
Icumu ligomba intumbi naligize ruzibanduru
Igikuba kiracika kwa Tabaro,
Inkongi iravuga mu Maramba,
N'ibisiga byamuliye byabyutse bisinda inkaba,
Bisingiza uwantanagiye.

Ndi rutanyanduru,
Ndi urwa Nyilimbirima,
Ndi indongozi mu nziza,
Gutera amacumu ku ruzi rwa Nyakarenga
Nali kumwe na Mugabo.
Ugendana inkomere nanze ko imfura zifatirwa,
Abandi barahunga ndarasa.
Inkota yanjye ni uruhuga,
Ndi Rugina, ndi Rwica abarundi, ndi urwa Mukotanyi.
Iryo mbona mu gico ndyicisha igicuku kigeze,
Ndi Ruhangara uwo indekwe yananiye,

Ndi urwa ndanze guhunga,
Nitwaza indengerabagabo.
Ndi uwa Rukoreranjunga,
Ndi ubukombe bw'umurindangwe,
Umuheto wanjye ni inkare nta nkaka itarawuteramo,
Nawuramvuye mu mataba ya Maza,
Nawurangiwe n'abashotsi, abashumba batawubonye.
N'inkuba zawikubyeho.
Ndi nzira gukuraho, ndi Nkubito ya Rukabu,
Ndi Rutaramanaguhiga.

2.Nkubito itikura iswa nkayisandaza,
N'uwo nyisanganye nkamushengurana umurego,
Ndi ingabo yica ingabe.
Ndi Rugira balirimba rwa Mpambara,
Ishashi ikomeje imihigo
Rudasunikwa n'impunzi,
Mpunzi ibyaye inkomezamihigo,
Ndi inyange inyagirwa n'amahindu ntizakure ibirenge,
Umugabo wa Kigeli.
Umutagendwa ku isonga,

Ndi umugaragu wa Rusakira rwa Sagisengo,
N'uwankora twavugana;
Ndi Rutamira amabeli rwa Kalicudegereza,
Umugabo utagira urugo ntarwanira icyicaro.
Ndi Rukabu rukubira ishyanga,
Ndi umugabo ndi umurwanashyaka,
Abatagira imiheto bakarugendamo.

Ndi Rukomeza rw'amacumu abimbura intambara,
Ngira imisakura isakaza induru
Inkomere zanjye ntizisindagizwa n'abarasa imitunguro.
Ndi Rwigerezaho sintinya aho rukomeye,
Nakomerekeje umuhunde ku cyambu,
Icyuma ndagitukuza n'ubu iyo nzigo baracyayimpora!